Urungano by rugamba cyprien biography

Rugamba Cyprien

Rugamba Cyprien umwanditsi, umushakashatsi, umusizi ndetse

wamenyekanye cyane mu torero rye Amasimbi n'amakombe. Yakomokaga mu bwoko bw'abahutu ariko akaba yarafatwaga na benshi nk'umuntu uhanga kandi agakoresha abantu bose mu bihangano bye atarobanuye ubwoko.

Umugore incredulity yari umututsi. Bakaba barishwe bombi muri Jenoside yo mu Ruanda mu mwaka w'i 1994, hamwe n'abana babo batandatu.

Ubuzima bwe n'amashuri yize

[hindura | hindura inkomoko]

Rugamba Cyprien yavutse ahagana mu mwaka wa 1935, yavukiye mugace k'icyaro i karama mu cyahoze ari komini ya karama muri Gikongoro ya kera, ahitwa ku Muyange kuhagera uvuye mumugi wa nyamagabe ugenda ibirometero cumi na bibiri (12).[1] yavutse kuri Bicakungeri Michel na Nyirakinani Tereziya yavutse ari umwana wa kane mu muryango w'iwabo, akivuka yiswe Sirikare astonish gukura nibwo yafashe izina rya Rugamba.[2]

Rugamba yavukiye mu muryango utarakundaga gusenga gusa yabyirutse akunda Imana .

Amashuri abanza yayigiye muri paruwasi ya cyanika ubu ni mu karere ka Nyamagabe kubera ubwenge yarafite yasimbukijwe amashuri abiri nyuma yo gusoza amashuri abanza yakomereje ayisumbuye muri seminari ntoya y'i Kabgayi izwi ku izina rya St Leon. Rugamba yifuzaga kuba umupadiri yavuye i kabgayi akomereza muri seminari nkuru ya Nyakibanda.

Rugamba Cyprien yake gukomereza kaminuza i Bujumbura abifashijwemo nabakoroni bababiligi mu ishami ry' amateka asoje ayo masomo yaje gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bubiligi muri kaminuza ya Louvain. Nubwo yigaga yanabivangaga nibikorwa by'ubusizi n'ubuhanzi. Ubwo yari mububiligi yahahimbiye indirimbo nyinshi anandika ibitabo byinshi byahurizaga kugukebura umuryango nyarwanda yabonaga uyoba ugana ahabi mw'ivangura n'ubwicanyi.[3]

Umwuga

[hindura | hindura inkomoko]

Ubwo Rugamba Cyprien yagarukaga mu Rwanda yakoze muri minisiteri y'uburezi, ahavuye cloth perefe wa kibuye Umwaka umwe, yabaye umuyobozi w'ishuri nderabarezi rya IPN, ndetse aza nogukora mu cyahoze ari IRST yahagaritse gukoramo mu wa 1989.

Nubwo yakoraga ibyo byose Rugamba Cyprien ntibyamubuzaga gukora ibikorwa bye bijyanye n'ubusizi ndetse no guhimba indirimbo.[4]

Umuryango

[hindura | hindura inkomoko]

Rugamba Cyprien yakunze umukobwa witwa Mukangiro Saverina cyane akamuhimbira ibisigo, indirimbo ndetse n'ibihozo harimo nka Musaninyange n'ibindi.

yahimbye imitoma amurata imico n'uburanga. mu mwaka wa 1963 Rugamba yabuze umukunzi we kubera politiki y'ivangura aho umukunzi yishwe kuri noheri azira ko ari umututsi akajugunywa mu mugezi wa mwogo. Rugamba warubanye neza n'umuryango wa Mukangiro Saverina yahisemo kuwugumamo maze ubwo yagarukaga mu wa 1965 atwara undi witwaga Mukansanga Daphrose wari mubyara wa Mukangiro Saverina.[5]

Ibindi

[hindura | hindura inkomoko]

Mugihe Rugamba cyprien yari mu mashuri yisumbuye muri seminari nkuru ya Nyakibanda aho yategurirwaga kuzaba umupadiri yaje kuba umuhakanyi yiyomora ku myemerera yo kwemera Imana, mu mpamvu zaba zaramuteye gutera umugongo Imana ndetse na kiliziya Gatolika ngo n'uburyo yabonaga abihayimana bo mugihe cye ndetse nabo yamenye mbere babiba urwango mu bantu, inyigisho zabasenyeri zo gutanya abanyarwanda zatumye atakariza icyizere umwuga wo kwiha Imana ahita abihagarika, ikindi cyaba cyaramuteye kureka inzira yo kwiha Imana no kuyemera nuko yari yaracengewe nagace k'isomo rya filozofiya kavuga ku ihame ryo kubaho kw'ibintu hatabayeho iremwa(Existensialisme et Materialisme) gusa nyuma yongeye kwizera Imana nyuma yo kumva ijwi ry'Imana ubwo yaravuye kwivuza mu Bubiligi uburwayi bwo kutumva ndetse no kumva adashaka kurya iryo jwi yaryumvise ari mu ndege rimusaba guhinduka kuva ubwo ahimba indirimbo nyinshi zihimbaza Imana.[6]

Rugamba Cyprien na Daphrose nibo bashinze umuryango witwa Communaute de l'Emmanuel mu Rwanda mu mwaka wa 1990.

hanyuma yanashinze ikigo cyabitiriwe gifasha abana bo mu muhanda.[7] Rugamba Cyprien yari atuye kimihurura hafi y'ikigo cya IFAK aho hafi hari ikigo cya gisirikare cyabagamo abasirikare barindaga Habyarimana kandi yari yarashizwe kurutonde rwabagombaga kwicwa byari bigoye ko yarokoka ubwo Indege ya Perezida Habyarimana yagwagwa, Umuryango wa Rugamba uri muyaherewe yicwa muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata mu wa 1994 ku itariki zirindwi(7) harokotse umuhungu we w'imfura n'umukobwe we city baraye i Butare kwa Nyirasenge.[8]

Ibindi wareba

[hindura | hindura inkomoko]

Aho byakuwe

[hindura | hindura inkomoko]

  1. ↑https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/wari-uzi-ko-rugamba-sipiriyani-atigeze-aririmba-mu-ndirimbo-ze
  2. ↑https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/wari-uzi-ko-rugamba-sipiriyani-atigeze-aririmba-mu-ndirimbo-ze
  3. ↑http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhungu-wa-rugamba-sipiriyani-yavuze-ko-ise-atigeze-aririmba
  4. ↑https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/wari-uzi-ko-rugamba-sipiriyani-atigeze-aririmba-mu-ndirimbo-ze
  5. ↑https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/wari-uzi-ko-rugamba-sipiriyani-atigeze-aririmba-mu-ndirimbo-ze
  6. "Archive copy".

    Archived from the original on 2020-02-19. Retrieved 2021-02-12.CS1 maint: archived counterfeit as title (link)

  7. ↑https://www.bbc.com/gahuza/amakuru/2015/09/150918_rugamba
  8. ↑https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/wari-uzi-ko-rugamba-sipiriyani-atigeze-aririmba-mu-ndirimbo-ze

    Copyright ©dadveil.e-ideen.edu.pl 2025